GAHUNDA Y'URUMURI 2025: ICYICIRO CYIHARIYE KU BIDUKIKIJE N’UBUKUNGU BUSUBIRA
Itariki ntarengwa yo gutanga ibisabwa: 1 Kanama 2025
URUMURI 2025 NI IKI?
BK Foundation ku bufatanye na GIZ Rwanda yatangije ku nshuro ya mbere gahunda yihariye y’Urumuri igamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse (MSMEs) bafite ibisubizo bihanga udushya ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere no gukoresha imikorere ishingiye ku bukungu bwisubira (circular economy). Insanganyamatsiko igira iti: "Guteza imbere ba rwiyemezamirimo bafite ibikorwa birengera ibidukikije."
Iyi gahunda izafasha ibigo by’ubucuruzi biri mu rugendo rwo kwaguka kugira ngo birusheho gutegura neza imishinga yayo, bijye bibona amahirwe yo gukorana n’ibigo by’imari, ndetse bikomeze gutanga umusanzu ugaragara ku mibereho, ku bukungu no ku bidukikije.
Abagera kuri 135 bazahabwa amahugurwa yihariye, ubujyanama bw’amezi 6, ndetse n’amahirwe yo kubona inguzanyo idafite inyungu ingana na miliyoni 30 Frw. BK Foundation na GIZ Rwanda, ihagarariye Minisiteri y’Iterambere y’Ubudage, batanze inkunga ingana na €250,000 yo gushyigikira iyi programme.
Ibyiza ku bazatoranywa:
- Amahugurwa arambuye mu by’iterambere ry’ubucuruzi n’imikorere yo kubungabunga ibidukikije.
- Gutegura no gutanga igenamigambi rizifashishwa mu gutoranya ibigo 30–40 bizahabwa inguzanyo.
- Gahunda y’ubujyanama bwihariye bujyanye n’ibyo buri kigo gikora.
- Amahirwe yo guhura n’abandi ba rwiyemezamirimo, gusangira ubumenyi no kubona amahirwe yo gukorana n’abafatanyabikorwa bashya.
Ibisabwa kugira ngo wemererwe kwitabira:
- Icyiciro cy’ubucuruzi: Usaba agomba kuba yujuje ibisabwa nk’uko bisobanurwa n’amategeko y’u Rwanda arebana na MSMEs.
- Ibyangombwa byemewe: Ukeneye kugaragaza ibyangombwa bigaragaza ko ubucuruzi bwawe bwemewe n’amategeko kandi yandikishijwe mu nzego zibishinzwe.
- Ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere: Ubucuruzi bwawe bugomba kuba bukora mu nzego zifitanye isano no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere cyangwa circular economy (nka: ubuhinzi, ingufu, ubwikorezi, inganda, ubukerarugendo n’ibindi). Niba ukora mu rwego rwa serivisi (nko mu ikoranabuhanga cyangwa imari) nabyo birashoboka igihe bikorwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
- Igihe umaze ukora: Ukeneye kugaragaza ko ibikorwa byawe bimaze nibura amezi atandatu bikora (ushobora gutanga kopi y’icyemezo cya RDB, TIN cyangwa inyemezabwishyu y’imisoro).
- Ingaruka z’iterambere: ubucuruzi bwawe bugomba kuba gifite ubushobozi bwo kwaguka no kugira ingaruka nziza mu bukungu, ku bidukikije, no ku mibereho rusange.
Abatanga ubusabe bava mu byiciro bikurikira bazahabwa amahirwe yihariye:
- Ibigo biyobowe n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18–35.
- Ibigo biyobowe n’abagore.
- Ibigo biyobowe n’abantu babana nubumuga. (Turabashishikariza cyane kwiyandikisha!)
Ku bindi bisobanuro, wahamagara: 4455 / (250) 788 143 000 cyangwa ukandikira bkfoundation@bk.rw