Aya mahugurwa agamije gufasha abarimu kugera ku rwego rwa B2 mu Cyongereza mu gihe cy’amezi 12, nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe No. 033/03 ryo ku wa 12/11/2024 rigena sitati y’abakozi bo mu burezi bw’ibanze (Teacher Statute).
Kwitabira iyi gahunda ni itegeko ku barimu bose batoranyijwe.
Kunanirwa kwiyandikisha cyangwa kutitabira iyi gahunda nta mpanvu yumvikana bishobora gutuma hafatwa ibihano by’imyitwarire nkuko bigenwa n'itegeko ry'igihugu (national policy).